USAID-Ejo Heza ngo ibasigiye ubumenyi buhagije

 USAID-Ejo Heza ngo ibasigiye ubumenyi buhagije

Abafashamyumvire b’umushinga USAID-EJo Heza b’i Huye bavuga ko n’ubwo tariki 17/3/2016 uyu mushinga washoje ibikorwa byawo basigaranye impamba y’ubumenyi mu kwigira.

Aba bafashamyumvire bahuguwe kwigisha gusoma no kwandika, guhinga kijyambere, gutegura indyo yuzuye, kwizigama no gukora udushinga tubyara inyungu kugira ngo bazabyigishe bagenzi babo.

Fayisi Niyitegeka w’i Gasumba mu Murenge wa Maraba avuga ko yamenye guhinga yifashishije inyongeramusaruro kandi yeza byinshi kurusha mbere atarahugurwa. Agira ati “Nkivangavanga ibihingwa mu murima umwe, are 5 nazikuragamo ibiro biri munsi ya 30 by’ibishyimbo, ariko ubu umurima wo mu gishanga wa are 5 nywezamo ibiro 150.”

Kudasesagura no gukorera ku ntego byababashishije kwizigama. Clarisse Mukansanga ati “n’igiceri cya 20 n’icya 50 nta wukwiye kugipfusha ubusa agura ibyo atapanze.”

Kandi ati “batwigishije kwegeranya amafaranga mu matsinda, twa duceri nkanjya ntwegeranya nkatwizigama none ubu nishyiriye umuriro mu nzu, nashyize amazi mu rugo, nubatse amazu afite ibyumba bitatu ku buryo nzajya ncumbikira abantu.”

Eugénie Niragire w’i Gishamvu na we ati  “sinahura na avoka kuko ari nini  cyangwa imineke kuko ishashagirana ngo mpite mbigura. Ngomba kumenya uko ingengo y’imari yanjye iteguye, kuko ngiye ku ruhande n’amafaranga nizigama sinayabona.”

Niragire n’abo bari kumwe mu matsinda yo kugurizanya ngo batangiye bizigama amafaranga 400 mu cyumweru, nyuma y’umwaka buri wese yigurira ingurube. Nyuma yaho biyemeje kuzorora inka bakajya bizigama 1600 buri cyumweru, kandi babigezeho.

Kuri ubu begeranya amafaranga 2100 mu cyumweru, kugira ngo bazabone 56000 byo kugeza umuriro mu ngo zabo. Ngo banatangiye gutekereza ukuntu bazashyiraho ikusanyirizo ry’amata.

Amafaranga yo kwizigama abenshi bayakura mu bucuruzi buciriritse bw’imboga n’imbuto basigaye bakorera mu duce batuyemo. Ibi babitekereje nyuma yo kubona ko ava mu buhinzi no mu guca inshuro atari ahagije.

Aba bafashamyumvire ba USAID Ejo-Heza bivugira ko n’ubwo n’ubundi bufasha bahabwa batabwanga, ngo ubwo babonye bubafitiye akamaro kuko ngo “ahantu ha mbere ni mu mutwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>